10 likes | 179 Views
Mpagaze aheze ku musozi Wa Mvuzo Kwa Nyaruguru Ntereye amaso mu mpinga ya Mugote Mbona imigezi inyonyomba Mu bibaya n’ibishanga Ibisiza n’imisozi myiza Ibyo byiza bidutera kwibuka Imfura zacu zo ku Mugote Abo batuboneye izuba Nimucyo tubibuke tunabasuhuze
E N D
Mpagaze aheze ku musozi Wa Mvuzo Kwa Nyaruguru Ntereye amaso mu mpinga ya Mugote Mbona imigezi inyonyomba Mu bibaya n’ibishanga Ibisiza n’imisozi myiza Ibyo byiza bidutera kwibuka Imfura zacu zo ku Mugote Abo batuboneye izuba Nimucyo tubibuke tunabasuhuze Mbe Nyaruguru inshuti y’abega uraho N’agahilima twitaga rugandagura inkomere Kijoro Rusenga ariwe Gikamatacumu Na Nkerabigwi twitaga Rukuramugabo Uraho Rwigabiza twitaga Runihura ingogo Na we Ntacyabukura twitaga Nkubito Gakindi Bizimungu na Gatera twitaga imbogo Nimwakire intashyo z’abo mwasize twese Turabibuka cyane mu bitaramo No mu nkera zo ku Mugote Mfura zo ku Mugote turabibuka twese N’ubutwari bwanyu twabufasheho impamba Mwatubaniye neza Na twe abanyu tuzahora tubibuka Mwataramanaga ku Mugote mugabirana inka Abe ariko mutaramira kwa Nyagasani Nidusoza urugendo Twizeye kuzataramana na mwe iteka (refrain) Ndacyavuga abakambwe ni mwe dukesha iyi nganzo Mukirenga mutashye ya mbuto nziza y’Urukundo Ishyaka n’ubutwari mwasize muraze twese Ntabwo yubahirijwe Kuko abo mwari mwadusigiye Bari basigaye baduhoza Itsembabwoko ryarabatuvukije None ubu dusigaye turi imfubyi Mbese Murakwa twitaga impunga Na Gatabazi twitaga Rwamucyo wacu Mukizi Pierre na Rwemarika w’indatwa Umusozi wa Mvuzo