E N D
Umuhungu wakundanye n’umukobwa. Umuhungu yabayeho akundana n'umukobwa, bagahura, bagahuza. Kera kabaye nyamukobwa azajye gusura umuhungu, umuhungu amwakiriza imyaka yiganjemo ibishyimbonyiramama wanjye ati sinkabirye, ati " Njye nkunda ifiriti". Umuhungu, nk'umuteresi wese mwiza, yikoza mu gikoni ahata ibirayi ateka ifiriti. Bukeye umukobwa n'umuhungu, mu masaha y'igicamunsi barahura ngo batembere, sinzi uko umuhungu yaje kurabukwa igishyimbo mu menyo y'umukobwa, umuhungu aba uwo munsi yari afite twa duti dukura ibiryo mu menyo, amuha kamwe agira ati " Akira ukure ifiriti mu menyo".Batandukanye, umuhungu ageze hirya abwira nyamwari ati : "ngaho rero ugire ijoro ryiza unayirote", umukobwa ati ugize ngo iki? Ati ijoro ryiza kandi unayirote, umukobwa nawe ati ngaho nawe ukirote.Umuhungu bimwanga mu nda agarura umukobwa agira ati " Ko njye nari mvuze ngo urote Imana, wowe wavugaga iki?", umukobwa ati nanjye navugaga ngo urote icyubahiro cya yo.
Toto na mwarimu • --Toto yabwiye mwarimu we ati "wahereye kera utubaza, reka nkubaze ndebe ko Uzi ubwenge nawe", mwarimu ati nta kibazo mbaza.Toto ati "Mfite akantu mu ikabutura yanjye, umutwe wako ni umutuku, nkagukojejeho gacanye katuma wumva ubushyuhe, ako ni agaki?"Pyaaaaaaaaa! Toto aba akubiswe urushyi ku itama.Toto yumva igisubizo ntikimunyuze, akora mu ikabutura (mu mufuka), akuramo umwambi w'ikibiriti ati Dore cyari cyakunaniye kandi cyoroshye!!!
Umusore wagiye gusura fiancé we • Umusore yagiye gusura fiancée we, maze yakirwa n’umukunzi we ndetse na nyirabukwe. Igihe bari mu ruganiriro, sinzi ukuntu nyamusore yagize atya aracikwa arasura! Ngo abone ko ahaburiye amanota, niko gutangira yihamagarisha ati “pusi pusi pusi!” Muri ako kanya, nyirabukwe niko kumubaza ati “ese ko mbona uhamagara injangwe, usuze imbeba!”
Umugabo ufuha • Umugabo yari afite umugore afuhira cyane. Umunsi umwe rero abaturanyi be baza kumubwira bati: “iyo wagiye ku kazi hari undi mugabo utaha urugo rwawe, dore n’imodoka ye ayisiga hariya ku irembo.” Ku munsi ukurikiyeho wa mugabo ava ku kazi igihe kitaragera, maze ngo asange koko imodoka iparitse iwe arabisha. Niko kubatura ishoka mu rugo rw’abaturanyi maze yiruka ajya iwe asakuza ati “uwo muburagasani ndamukuraho.” Ubwo ga yinjira iwe mu rugo yabishe, niko gutangira guhondagura urugi asakuza cyane ati “sohoka tubonane” Ngo urugi rufunguke, abona umugabo w’intarumikwa asohokanye ikibando, akenyeye gusa igitenge cy’umugore we, maze niko kubaza nyiri urugo n’uburakari bwinshi kandi ari nako amusatira cyane ati “urashaka iki hano wa kagabo we?” Undi ngo abone uwo muntu w’inkorokoro n’ikibando mu ntoki, niko kumusekera amwereka ya shoka ayishimagiza ati “Ishoka se muragura?”
Umushyitsi mu ijuru • Umugabo yari Umushyitsi mu ijuru, Peter Intumwa akaba ari we wakoraga akazi ko kumutambagiza amuratira ubwiza bwo mu ijuru. Petero amwereka aho Imana yicaye, aho abamarayika bateraniye bayiririmbira, n’ahandi hantu heza cyane aho mu ijuru. Ngo uruzinduko rugere hagati, umushyitsi yumva arakubwe, niko kubaza Petero ati “ese ko mu byo wanyeretse nta musarani nabonye, ino aha iyo umuntu akubwe yihagarika he?” Petero nawe aramusubiza ati “ajya inyuma ya kiriya gicu ubona hakurya hariya, akiherera.” Ni uko undi nawe arabikora. Haciyeho akandi kanya batembera, wa mushyitsi yumva noneho arashaka kwituma ibikomeye, niko kubwira Petero ati “reka nsubire inyuma y’igicu ndumva nkubwe.” Umugabo amaze kwituma ibikomeye, sibwo abuze icyo yihanaguza! Niko guhamagara Petero ati : ese Pete, ko nta mpapuro z’isuku mbona, ino aha mubigenza mute? Maze Petero aramusubiza ati “koresha icyo gicu wikinzeho, kirabitunganya.” Igihe nyamugabo agize ngo aratangira kwihanagura, yumva urushyi ngo pooo! Abadukira hejuru maze yisanga mu gitanda! Umugore we, arakaye cyane, niko kumubwira ati: “niko di ibi noneho ni ibiki wadukanye? Amambere wanyariye ndakwihorera, ubukurikiyeho uranera nabwo ndihangana ! None utangiye no kwihehesha imisatsi yanjye? »
Taxis • Taxi twegerane yasohokaga muri gare igiye isafari, muri uko guhaguruka umwe mu bagenzi agira atya yohereza umusuzi bucece. Umugenzi wari umwicaye iruhande ngo anukirwe, kwihangana biramunanira, maze atera hejuru ati “nyabuna chauffeur ntundenze ndasigara!” Chauffeur arumirwa, ariko arabyubahiriza umugenzi arisigarira, ngo basubire gutora akayira, undi mugenzi nawe ati “chauffeur hagarara najye unsige” ngo imodoka ihagarare, kimwe cya kabiri cy’abagenzi cyose kiyivamo. Niko gukomeza urugendo, ariko nta n’umwanya w’agahenge uciyemo wa mugenzi yohereza noneho undi mwuka ariko wo uza ari simusiga, ngo convoyeur anukirwe niko gutera hejuru ati “chauffeur najye nsiga hano!” Igihe convoyeur akibyigana n’abari bagerageje kwihangana mu bagenzi, bose barwanira gusohoka, chauffeur nawe aba avuye mu modoka ayihunga, asakuza ati: “nanjye chauffeur ndasigara!”
Padiri mwarimu • Kera abapadiri bakijya gusura amashuri, umupadiri w’umuzungu yageze mu ishuri asanga umwarimu yigisha abana ubwoko bw’imbuto ziribwa zihishije n’iziribwa zidahishije. Abaza buri mwana urugero rw’ikintu azi gihishije. Umwana umwe atera urutoki maze arasubiza ati “Padiri mwari!”
Mwarimu n’abana. • Umwarimu yabajije abana ati “umuriro w’amashanyarazi uturuka he?” umwana ati “ni mu ishyamba mwari!” Umwarimu atangazwa n’icyo gisubizo, niko kubaza wa mwana ati “kuki usubije utyo?” Umwana ati “Ni uko papa numvise nimugoroba yitonganya ngo za nguge zongeye kwica amatara bahu!”
umurwayi • Umurwayi bamwinjije mu nzu babagiramo abarwayi, bamwambika imyambaro y’imbagwa, maze bamuryamisha ku meza yabugenewe. Ngo muganga uri bumubage yinjire nawe yambaye ya myenda yabugenewe, umurwayi aho aryamye atangira gutitira cyane kubera ubwoba, muganga niko kumubaza ati “ko utitira cyane bite?” Umurwayi aramusubiza ati “erega ni ubwa mbere ngiye kubagwa!” Muganga niko kumubwira ati “ibyo gusa? Njye se ko nta bwoba mfite kandi ari bwo bwa mbere ngiye kubaga!”
Umugabo yasomye k’urwagwa • Umugabo yasomye akagwa ka bitoki ashira inyota. Agerageje guhaguruka biranga aba yituye mu ngarani agaramye. Abo bari kumwe bose ngo 'kweeeee!' Nawe ati "yeee, ngaho nimukomeze munywe munseka, ziraza kubica nigaramiye."
Umusore Rudatinya • - Naho umusore Rudatinya w'i Karama yagiye kuvumba i Bweramvura kwa Mushotsi wa Kavuna, yijuse afata agakoni ke ashogoshera yerekeza iwe. Ageze mu kigunda, abona ibihuru byo mu kigarama yagendagamo biraza bimusanga, kandi akabona bifite isura y'intare. Abona byamusatiriye ku buryo ntaho yabihungira nta n'uburyo yabisiga. Ni ko gukubita ikivugirizo, yongeraho akaririmbo ati "nishyize mu maboko yawe wa ntare we! Nkuragije na roho yanjye n'umubiri wanjye!"
Umugabo Bagira • Umugabo Bagira yigeze gutaha ubukwe iyo mu bakungu, abutaha afite icyaka cyamuteye umwuma, maze si ugukurura ubupfura arabupfurika. Kera kabaye rero igihe cyo gutaha kiragera. Ageze hanze abona ibiti biramuhita iruhande byiruka, abona amazu amunyuze imbere yihuta; akubitiye ku munaniro yifitiye, yiyicarira hasi, ati ndategerereza hano inzu yanjye nayo buriya iri mu nzira iransanga hano.
Umugore kanyota • - Umugore wagiraga inyota akirinda kunywa amazi ngo umuhogo we utavaho umeramo urubobi, yigeze kugasoma, agashira inyota. Yibutse ibyo gutaha abatura umwana amukubita umugongo amucuritse. Agiye kumusimbiza aba amukoze mu kanwa, maze induru ayiha amunwa, ati 'naje mfite umwana w'umuhungu none mwanguraniye?!
Umugabo NKUNZABAGABO • - Umugabo NKUNZABAGABO yanyuze haruguru yo Kwa MAYUYA yunva abantu baraganira munzu baseka cyane. Yali avuye ku rugendo inyota imumereye nabi .Nubwo atali umumwanyi wa Mayuya alibwira ati reka mpanyure mbavumbe!!!Nuko Nkunzabagabo yinjira murugo buhoro ageze mu mulyango winzu aliyasira ati mwiliwe yemwe kwa Mayuya? Mayuya amwunvise ashikuza igicuma umugabo wali ugifite agishyira mu kwaha mugikoti kirekire yali yambaye nuko arahaguruka ati ntakwilirwa ntakwilirwa ntacyo tulya!!! Inyota yatumaze none tuliganirira gusa!! Ubwo Nkunzabagabo abayabagezemo areba iminwa yabo ibobereye ntiyabashira amakenga ati nubundi nuko tutali duherukanye nali ngukumbuye cyaneee reka naguhobere dushirane urukumbuzi. - Umugabo NKUNZABAGABO yanyuze haruguru yo Kwa MAYUYA yunva abantu baraganira munzu baseka cyane. Yali avuye ku rugendo inyota imumereye nabi .Nubwo atali umumwanyi wa Mayuya alibwira ati reka mpanyure mbavumbe!!!Nuko Nkunzabagabo yinjira murugo buhoro ageze mu mulyango winzu aliyasira ati mwiliwe yemwe kwa Mayuya? Mayuya amwunvise ashikuza igicuma umugabo wali ugifite agishyira mu kwaha mugikoti kirekire yali yambaye nuko arahaguruka ati ntakwilirwa ntakwilirwa ntacyo tulya!!! Inyota yatumaze none tuliganirira gusa!! Ubwo Nkunzabagabo abayabagezemo areba iminwa yabo ibobereye ntiyabashira amakenga ati nubundi nuko tutali duherukanye nali ngukumbuye cyaneee reka naguhobere dushirane urukumbuzi. Abivuga asingira MAYUYA ngo amuhobere (Kuko yali yabonye ko aliwe ufite igicuma mwikoti) Mayuya yitaza yiyamira ati Sigaho!!! Sigaho !!! Rekareka!!!UTAMEMERA IKOTI WA MUGABOWE!!!!! Sinjye wahera!!!
PRESENTATION • DONE BY JEREMY • E-mail :kizaremy@hotmail.com • Phone :0750310468 • :0788461857 • GOOD BLESS ALL WHO ARE ALWAYS HAPPY.