1 / 61

GUSUBIRAMO.

GUSUBIRAMO.. Menyesh'ibya Yesu byose,maz'ubinyandikemo.Mbwir'ibye by'ingenzi byose,nezezwa no kubyumva.. 2.Mbwira nibyo mu butayu,n'iminsi yahamaze;N'uburyo yageragejwe,agatsind'ibishuko;Mbwira n'iby'imirimo ye,vug'uko yababajwe;Agahemurwa bamwanze,agahinyurwa nk'impabe.. GUSUBIRAMO.. Menyesh'ibya Yesu byose,maz'ubinyandikemo.Mbwir'ibye by'ingenzi byose,nezezwa no kubyumva..

albert
Download Presentation

GUSUBIRAMO.

An Image/Link below is provided (as is) to download presentation Download Policy: Content on the Website is provided to you AS IS for your information and personal use and may not be sold / licensed / shared on other websites without getting consent from its author. Content is provided to you AS IS for your information and personal use only. Download presentation by click this link. While downloading, if for some reason you are not able to download a presentation, the publisher may have deleted the file from their server. During download, if you can't get a presentation, the file might be deleted by the publisher.

E N D

Presentation Transcript


    2. GUSUBIRAMO. Menyesh’ibya Yesu byose,maz’ubinyandikemo. Mbwir’ibye by’ingenzi byose,nezezwa no kubyumva.

    3. 2.Mbwira nibyo mu butayu,n’iminsi yahamaze; N’uburyo yageragejwe,agatsind’ibishuko; Mbwira n’iby’imirimo ye,vug’uko yababajwe; Agahemurwa bamwanze,agahinyurwa nk’impabe.

    4. GUSUBIRAMO. Menyesh’ibya Yesu byose,maz’ubinyandikemo. Mbwir’ibye by’ingenzi byose,nezezwa no kubyumva.

    5. 3.Mbwir’iby’umusaraba we,uwo bamubambyeho, Mbwira n’aho bamuhambye,mbwira n’uko yazutse, N’urukundo ruhebuje,ntacyo narugeraho. Dore,ndababaye,mbwira iby’urukundo rwacunguye.

    6. GUSUBIRAMO. Menyesh’ibya Yesu byose,maz’ubinyandikemo. Mbwir’ibye by’ingenzi byose,nezezwa no kubyumva.

    7. UBUMUNTU BWA YESU: INTIMATIMA Y’AMAHORO NYAKURI ASAF-RETREAT 07/12/08 Par EDISON HABIYAREMYE

    8. REKA TWIBAZE: Ubumuntu bwa Yesu ni iki? Kwiga ubumuntu bwa kristo bitumariye iki? Ese bufitanye sano ki n’amahoro dukeneye? Kubaho utazi ubumuntu bwa kristo ese byaba ari intandaro yo kubura amahoro nyakuri? Umuntu umwe yagize ati « ubumuntu bwa kristo ni byose kuri twe »yaba yarashakaga kuvuga iki?

    9. UBUMUNTU BWA YESU: ABAH.10:5-7 Nyuma yo kugwa kwa Adamu na Eva n’abari kuzabakomokaho bose bari batandukanijwe n’Imana, uku gutandukana kwari kubangamiye cyane ukubaho kwabo. Kuko abantu ubwabo batashoboraga kwihuza n’Imana, Imana ubwayo niyo yafashe iyambere yihuza n’abantu, kandi ibyo yabikoze yigize umuntu, igihe Imana yahindukaga umuntu. Kristo yahindutse “ihuriro” ry’Imana n’abantu mu kwiyunga guhoraho.

    10. BYATUMYE DUTANDUKANA N’IMANA:Yes 59:2

    11. UBUMUNTU BWA YESU: (Suite) Mu kwigira umuntu “ubumana n’ubumuntu bwahuriye hamwe, maze umuntu n’Imana baba umwe” Ellen G.White, signs of the times, July 30, 1896. Ubwo bumwe bwari bwimbitse cyane kurusha ubwari buriho mu mizo ya mbere hagati y’Imana n’umuntu.

    12. TWIBAZE IBIBAZO BIKURIKIRA: NI IYIHE NTEGO Y’IBANZE YO GUCISHWA BUGUFI KWA YESU? 2.BURYO KI KRISTO MU BUMUNTU BWE YASHOBOYE GUCUNGURA INYOKOMUNTU?

    13. Ni iyihe ntego y’ibanze yo gucishwa bugufi kwa kristo? Dore ibisubizo abahanga mu by’Iyobokama bagerageje gutanga: Kugira ngo yereke abantu ko bashobora gukomeza amategeko y’Imana. Kugira ngo atubere urugero rwo kubaho imibereho itagira icyaha. Kugira ngo acungure inyokomuntu ayikize icyaha cyayigaruriye.

    14. Kristo yahindutse umuntu kugira ngo yereke abantu ko bashobora gukomeza amategeko y’Imana? Igice kinini mu bagize ubwoko bw’Imana bihatiye gukomeza amategeko y’inyuguti, kuruta kumva ubusobanuro bwayo bw’iby’Umwuka Bumvise amategeko nk’nyuguti bagomba gukurikiza mu cyimbo cyo kubona imico y’Imana muriyo ariyo rukundo rwayo rutagira ikigombero kandi rutishakira ibyarwo (1Abakorinto 13:5; 1Yohana 4:8,16)

    15. Kristo yahindutse umuntu kugira ngo yereke abantu ko bashobora gukomeza amategeko y’Imana? (Suite) Yesu yahindukiye umuntu kugira ngo agaragaze urukundo rw’Imana rwisiga ubusa, agaragaze ubwiza n’icyubahiro cyayo mu bumuntu yari yambaye (Yohana 1:14,18; Yohana 17:4). Nubwo muribwo Kristo yerekanye ko inyokomuntu mu gihe iyobowe n’Umwuka Wera ibasha gusohoza no kumvira amategeko y’Imana ariyo kirango cy’urukundo rwayo (Abagalatiya 5:14; Ibyahishuwe 14:12), aho na none kandi Bibiliya iduhamriza neza ko atariyo mpamvu nyamukuru yo guhinduka umuntu kwa Kristo.

    16. Kristo yahindutse umuntu kugira ngo atubere urugero rwo kubaho imibereho itagira icyaha? Ni iby’ukuri ko Bibiliya yerekana Kristo nk’urugero rwacu (reba 1 Petero 2:21; Abafiripi 2:5) Ijambo ry’Imana ritwereka ko Kristo atari urugero ku bantu bose . Ni urugero rw’abamaze kuvuka ubwa kabiri cg abamaze kumwizera (2Abakorinto 12:9; 2Petero1:1-4)

    17. Kristo yahindutse umuntu kugira ngo atubere urugero rwo kubaho imibereho itagira icyaha? Iyi nyigisho ishingiye ku ihame ryo kwitunganya (théorie de perfectionisme ou du légalisme). Bibiliya iraduhamiriza neza ko impamvu y’ibanze mu kwigira umuntu kwa Kristo ntabwo ari ukubera urugero abizera bavutse ubwa kabiri.

    18. Kristo yahindutse umuntu kugira ngo acungure inyokomuntu ayikize icyaha? Ibyanditswe byerekana iki nk’impamvu nyamukuru yo kwigira umuntu kwa Kristo? Matayo 1:21 : azabyara umuhungu uzamwite Yesu kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo. Abagalatiya 4:4,5: maze igihe gikwiriye gisohoye; Imana yohereza umwana wayo wabyawe n’umugore; wavutse atwarwa n’amategeko ngo acungure abatwarwa n’amategeko biduheshe kuba abana b’Imana

    19. Abaheburayo 2:14-17 : Nuko rero nkuko abana bahuje umubiri n’amaraso, niko nawe yahuje ibyo nabo, kugirango urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ariwe Satani, abone uko abatura abahoze mububata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose. Kandi rero tuziyuko atari abamarayika yatabaye keretse urubyaro rwa Aburahamu. Nicyo cyatumye yari akwiye gushushanywa na bene se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe impongano y’ibyaha by’abantu.

    20. Ikigero cyo kwisanisha kwe n’inyokomuntu Bibiliya yerekana ko Kristo ari Adamu wa kabiri kandi ko yafashe kamere y’icyaha (Abaroma 8:3). None ni ku rugero rungana iki kristo yisanishije n’inyokomuntu yazimiye? Kudasobanukirwa n’iki byateye amakimbirane no kutumvikana mu mateka y’itorero rya gikristo.

    21. a) Yashushanyijwe na kamere y’icyaha: Inzoka yamanitswe mu butayu idufasha gusobanukirwa n’ubumuntu bwa Kristo. Nk’uko inzoka z’ubumara zashushanyijwe mu nzoka y’umuringa yamanitswe kugira ngo abantu nibayirebaho bakire, Ni nako umwana w’Imana yagombaga gushushanywa na kamere y’icyaha kugira ngo ahinduke umukiza w’isi.

    22. Mbere yo kwigira umuntu kwe: Kristo «yari Imana»; bivuze ko kuva mbere na mbere yari afite kamere y’ubumana (Yohana1:1;Abafiripi2:6,7) Mu gufata «akamero k’umugaragu», yasize ibinezeza by’ijuru ahinduka umugaragu wa se (Yesaya 42:2), kugira ngo asohoze ubushake bwa se (Yohana 6:38;Matayo 26:39,42) Yiyambuye ubumana bwe yambara ubumuntu, yashushanyijwe na kamere y’icyaha bisobanura «kamere muntu y’ubunyacyaha» cyagwa se « kamere muntu nyuma yo kugwa» (Abaroma 8:3). Nubwo yashushanyijwe na kamere y’icyaha, ntiyigeze akora icyaha kandi gukiranuka kwe ntigushidikanywaho.

    23. b)Yari Adamu wa kabiri: 1Abakorinto 15:45-47: Uko niko byanditswe ngo « umuntu wa mbere ariwe Adamu yabaye ubugingo buzima », naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo Ariko umwuka siwo ubanza, ahubwo umubiri niwo ubanza hagaheruka umwuka Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.

    24. c) Kugeragezwa kwe. Ni gute Kristo yahuye n’ibigeragezo? Mbese byari bimworoheye cyangwa byari bimukomereye gutsinda ibyo bigeragezo?

    25.   1.Yageragejwe nkatwe mu buryo bwose nkatwe. Kuba Kristo «yarageragejwe mu buryo bwose nkatwe» (Abaheburayo 4:15) byerekana kwihuza kwe na kamere muntu. Kugeragezwa no gucumura byarashobokaga kuri Kristo. Kristo yambaye kamere muntu n’ibyashoboraga kuyibaho byose harimo no kuba yatsindwa n’ikigeragezo. Muri buri kigeragezo ikibazo cy’ingenzi kandi cya buri muntu ni uguhitamo niba ashaka cyangwa adashaka kwishyira mu bushake bw’Imana.

    26. Suite Intsinzi ya Kristo mu bigeragezo yamuhaye ubushobozi bwo kubabarana n’abantu mu ntege nke zabo. Gutsinda ibigeragezo kwacu guturuka ku buryo twishingikiriza kuri we. «Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ibibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira» (1Abakorinto 10:13).

    27. 2. Yababajwe no kugeragezwa Kristo yarababaye igihe yageragezwaga (Abaheburayo 2:18). Kuko nawe ubwe yasakiranye n’ubushobozi bw’ibigeragezo, ibyo biduhamiriza neza ko azi uburyo bwo gufasha abababazwa. Kristo yanasakiranye kandi n’ikigeragezo kitigeze kigeragereshwa undi muntu: Ikigeragezo cyo gukoresha imbaraga z’ubumana mu nyungu ze bwite.

    28. Suite Ellen White yaranditse ati: «Yari yuje icyubahiro mu ijuru kandi ububasha bwe bwari muri kamere ye. Kandi byari bimukomereye kwifata akagumya kuba nk’abandi bantu bose, ntiyishyire hejuru ya kamere yabo yangiritse akoresheje ubumana bwe». ku musaraba umwanzi yamusanze incuro 3 amurarikira gukoresha imbaraga ze z’ubumana kugira ngo yikize (Luka 23:35-39). Ariko tubona ko Kristo atigeze yemera kuganzwa n’ iryo ijwi

    29.   d) Mbese Kristo yashoboraga gucumura? Philip Schaff (Filipo Sikafu) yagize ati «Iyo Kristo, kuva mu ntango y’umurimo we, aba yari ushobora kudakora icyaha, ntiyajyaga gushobora kuba umuntu by’ukuri cyangwa ngo abe urugero rwo kwiganwa. Icyo gihe aho kugira ngo gukiranuka kwe kube ikintu akwiriye, kwari kuba impano y’inyuma apfuye guhabwa bityo guhura kwe n’ibigeragezo bikaba nk’umukino». Karl Ullman (Ulimani) yongeraho ko «Igitekerezo cyo kugeragezwa n’ubwo gishobora gusobanurwa, nticyakumvikana; kandi amagambo yakoreshejwe mu rwandiko rw’ Abaheburayo “Yageragejwe nkatwe mu buryo bwose”yaba ntacyo avuze.»

    30. Kamere muntu itarangwamo icyaha Birumvikana neza ko ubumana bwa Kristo butagiraga icyaha. Ariko se bite by’ubumuntu bwe? Bibiliya igaragaza ubumuntu bwa Kristo nk’ubutaragiraga icyaha:

    31. Suite Kuvuka kwe kwabaye ikintu ndengakamere, yabayeho kubw’Umwuka Wera (Matayo 1:20). Yavuzwe ko ari«umwanaw’umuziranenge»(Luka 1:35). Yari«Uwera, utagira uburiganya, utandura, watandukanijwe n’abanyabyaha.»(Abaheburayo 4:15; 7:26). Yohana yaranditse ati «Nta cyaha kimurimo […] ni we mukiranutsi» (1Yohana 3:5-7).

    32. Suite Yesu yishyizeho kamere yacu mu buryo bwose, ariko ntiyigeze yangizwa na kamere ngo agwe mu cyaha. Yigeze kubaza abamurwanyaga ati «ninde muri mwe unshinja icyaha? »(Yohana8: 46). Nta na rimwe Kristo yigeze yihana icyaha cyangwa ngo atambe ibitambo. Mu gusenga kwe ntiyavugaga ati «Data, mbabarira!» ahubwo yaravugaga ati «Data, ubababarire!» (Luka 23:34).

    33. Guhuzwa kwa kamere ebyiri Kristo ahuriza hamwe kamere ebyiri: Kamere y’ubumana na kamere muntu. Si umuntu wahindutse Imana, ahubwo ni Imana yahindutse umuntu. Igikorwa gituruka ku Mana kigana ku muntu; si ku muntu kigana ku Mana. Ntidukwiriye kwibagirwa ko guhinduka umuntu k’umwana w’Imana byerekana ko yishyize ho kamere muntu, icyo atari cyo.

    34. Dore uko Bibiliya ibivuga: Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (Yohana 1 :14) Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n’umugore kandi wavutse atwarwa n’amategeko (Abagalatiya 4:4) Kuko utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana (2Abakorinto 5:21).  

    35.   Isano ya kamere ebyiri. Igihe Kristo yazaga mu isi, yari yarateguriwe «umubiri» (Abaheburayo10: 5). Igihe yambaraga ubumuntu, ubumana bwe bwatwikiriwe n’ubumuntu. Ibyo ntabwo bivuze ko ubumuntu bwahindutse ubumana, cyangwa ngo ubumana buhinduke ubumuntu. Ntabwo yiyambuye uko yari ari ngo afate indi kamere ahubwo yiyambitse ubumuntu.

    36. Isano ya kamere ebyiri (suite). Igihe yihinduraga umuntu, ntiyaretse kuba Imana, nta nubwo ubumana bwe bwakuweho ngo buhinduke ubumuntu. Buri kamere yari ifite ibyo yihariye. «Nyamara muri we ni ho hari kuzura k’ubumana kose mu buryo bw’umubiri. »(Abakorosay 2:9) Ubwo yari ari ku musaraba, hapfuye ubumuntu si ubumana kuko ibyo byo bitashoboraga kubaho.

    38. 1. Kugira ngo yunge inyokomuntu n’Imana: Binyuze mu maraso ya Mana Muntu, abizera bashobora guhinduka abafatanya na kamere y’Imana(2Petero1:4).  Amaboko ye y’ubumana yafashe intebe y’Imana, mu gihe ubumuntu bwe bwahobeye inyokomuntu, bukaduhuza n’Imana, ari nako buhuza Isi n’juru. Ubugingo bw’ikiremwamuntu buzira icyaha cyangwa ubw’umumalayika ntibwashoboraga gukuraho icyaha cy’inyokomuntu. Umuremyi wenyine wungiye hamwe izo kamere zombi niwe ushobora gucungura no kubonera abantu agakiza.

    39. 2. Kugira ngo ubumuntu bwe abutwikirize ubumana: Kristo yatwikirije ubumana bwe umwenda w’ubumuntu (Abaheburayo10:19-23) Asiga mu kanya gato ubwiza bwe n’icyubahiro cy’ubwami bw’ijuru, kugira ngo abanyabyaha batarimburirwa imbere ye ahubwo babashe kugumya kubaho. Nubwo yari Imana ntiyigaragaje nk’Imana (Abafilipi2: 6-8).

    40. 3. Kugira ngo abeho anesha: Muri We niho hari kuzura k’ubumana kose mu buryo bw’umubiri(Abakorosayi2: 9). Kubw’uko Kristo yishingikirizaga gusa kuri se (Yohana5: 19, 30; 8:28), “Ububasha bwe bw’ubumana buhujwe n’inyokomuntu byahesheje umuntu insinzi itagira umupaka” Imibereho inesha Kristo yagize ntiyari isumbwe rye bwite wenyine. Ntabubasha bundi yakoresheje umuntu atabasha gukoresha. «Natwe tubasha kuba twuzuye kugeza ku kuzura kose kw’Imana» (Abefeso3:19).

    41. None ni gute mu bumuntu bwe, Kristo yashoboye gucungura inyokomuntu akayikiza icyaha?

    42. Abakristo batanze ibisubizo bibiri kuri iki kibazo: Kristo yakijije inyokomuntu mu mwanya wayo (Christ a sauvé le genre humain par délégation ou à la place de). Kristo yakijije inyokomuntu mu kuri kuzuye(Christ a sauvé le genre humain en réalité).

    43. Kristo yakijije inyokomuntu mu kwishyira mu mwanya wayo? Abagorozi bo mu kinyejana cya 16 bizeraga ko Kristo yacunguye inyokomuntu mu kwishyira mu mwanya wayo Nkuko abakristo benshi bo muri kino gihe cyacu babitekereza. Abenshi mu bigisha batyo bavuga ko Kristo yambaye kamere muntu nkiyo Adamu yari afite mbere yo gukora icyaha.

    44. Dore icyo bishingikirizaho: Bati icyaha ni ingorane y’ikirumirahabiri, Icyaha mbere ya byose nuko turi nuko duteye, Kamere y’icyaha ni kamere ituwemo n’icyaha kubw’ibyo ikaba iciriweho iteka. Kristo aramutse yarambaye kamere ya Adamu nyuma yo gukora icyaha, kamere ituwemo n’icyaha, yari kuba ari umunyabyaha nawe ubwe, nubwo yari kuba nta gikorwa cy’icyaha na kimwe akoze Kristo yagombaga kwambara kamere muntu itagira icyaha kugira ngo ayisimbuze kamere yacu y’icyaha, iciriweho iteka.

    45. Suite Ku rundi ruhande bati, icyaha ni igikorwa, kwica itegeko. Bityo imibereho nziranenge ya Kristo n’urupfu rwe rwo ku musaraba nk’igitambo yabisimbuje kamere yacu y’icyaha. Kubw’ibyo kamere itagira icyaha ya Kristo yasimbuye kamere yacu y’icyaha, imibereho ye iboneye n’ibikorwa bye ndetse n’urupfu rwe bisimbura imibereho yacu y’icyaha.

    46. Ibi hari ingorane y’uburyo bubiri biteza: Ingorane ya mbere nuko ubutumwa bwiza icyo gihe buba bunyuranije n’amategeko: Nta tegeko ryaba iry’abantu cyangwa iry’Imana ryemera ko igihano cy’icyaha cyangwa gukiranuka by’umuntu bihabwa undi muntu(Gutegeka kwa kabiri 24 :16 ; Ezekiel 18 :1-20). Bibiliya yemera neza ko Kristo yapfuye mu mwanya wacu no ku bwacu, Ese ni iki cyatumye Kristo aba ushobora gupfa mu mwanya wacu no kubwacu ?

    47. Suite Kristo yashoboraga kudupfira mu gihe gusa yari kuba afite ubumuntu bwacu, Ubumuntu bwari bukeneye gucungurwa, yagombaga guhindurwa icyaha, Kuvuka atwarwa n’amategeko kugira ngo abashe gukiza ubumuntu bwacu umuvumo w’amategeko »(2Abakorinto 5 :21 ; Abagalatiya 3 :13 ; 4 :4,5). Igihe gusa ubumuntu bwe aribwo bumuntu bwacu bwari bukeneye gucungurwa, nibwo Kristo yashoboraga kuba Adamu wa kabiri.

    48. Ingorane ya kabiri: Ibi bituma ubutumwa bwiza buhinduka ubuntu buciriritse cyangwa buhendutse(cela fait facilement de l’évangile une grâce à bon marché). Niba Kristo yarakoze byose atiriwe yishushanya natwe, niba yarabayeho kandi agapfa mu mwanya wacu atabanje yakwambara ubumuntu bwacu bw’icyaha bukeneye gucungurwa, ubwo dushobora kwironkera imigisha yose dukura mu mateka ye tutagombye gushushanywa nawe no gupfana nawe nkuko kwizera nyakuri kubisaba n’umubatizo (Abagalatiya 2 :19,20 ; Abaroma 6 :1-8 ; Abakolosayi 2 :11-13).

    49. Mu kuri kuzuye Kristo yacunguye inyokumuntu (Christ sauva le genre humain en réalité) Kristo yazanywe mu isi no gucungura inyokomuntu yangiritse, yagombaga kwambara iyo kamere muntu y’inyacyaha ikeneye gucungurwa. Yahindutse Adamu wa kabiri, bityo mu buryo bwemewe n’amategeko yashoboraga kuba mu mwanya wacu no kuducungura. Ibikorwa bye biboneye n’urupfu rwe nk’igitambo byahinduye mu kuri kuzira amakemwa amateka y’inyokomuntu. Ku musaraba inyokomuntu yose yaratsindishirijwe kuko yari iteraniye muri Kristo.

    50. Suite Igihe yabagaho imibereho iboneye, inyokomuntu yose nayo yabayeho iyo mibereho iboneye muri Kristo, ubwo yapfaga inyokomuntu yose yarapfuye. Ntabwo Kristo yapfuye kugira ngo mu ngurane dushobore kubaho. Yarapfuye natwe turapfa, azutse natwe turazuka kuko ibyo byose byabaye njye nawe duteraniye muri we. Abaroma 11:32 « kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose »

    51. Suite Mu kwambara inyokomuntu rukomatanyo y’inyacyaha, Kristo yahindutse Adamu wa Kabiri, nuko mu kubaho kwe no gupfa kwe atubonera gucungurwa kw’iteka kandi kuzuye (1Abakorinto 1:30,31; Abefeso 1:3-6). Ntabwo rero mu kudukiza icyaha Imana yafashe icyaha cyacu n’igihano cyacyo ngo ibishyire kuri Yesu, Oya ahubwo yatwunzwe nawe kugira ngo twe nawe duhinduke umwe, icyo nicyo Paul avuga mu Baheburayo 2:9-15.

    52. Kristo yaradukijije pe! Mu bumuntu bwa Kristo hahuriyemo amategeko cyangwa amahame abiri, imbaraga ebyiri zidatuza: Itegeko ry’icyaha ryari icyaha yishyizeho. Iri ryamukururiga hasi rigerageza kumukoresha igikorwa gihabanye n’ubushake bw’Imana. Incuro irenze imwe yaravuze ati: “Ntabwo naje gukora ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda”Yoh. 5:30 Mu mateka yera ya Kristo itegeko ry’Umwuka ryaciriyeho iteka kandi rinesha burundu itegeko ry’icyaha.

    53. AMATEKA MASHYA

    54. Ubumuntu bwa Yesu ni byose kuri twe: Muri bwo twaboneyemo gucungurwa kuzuye Twaboneyemo amahoro nyakuri Yatubereye umutambyi(Abah.4:15,16; 5:1; 7:25) Dufite ubwishingizi bwo guhabwa n’ibindi bose dukeneye(Abaroma 8:31,32) Yatubereye Umwami (Zaburi103:19).

    55. Ubwami bw’ubuntu Bwimitswe icyaha kikimara kuza hakurikijwe isezerano ry’Imana Abantu bose bashobora guhinduka abaturage b’ubwo bwami. Bwimitswe mu buryo bwuzuye mu rupfu rwa Yesu (Yohana 19:30) Ibyasabwaga mu gucungurwa k’umuntu byuzuriye muri Kristo (Abakolosayi 2:9’10). Ubu si ubwami bw’isi ni ubwami bw’ijuru(Yohana18:37)

    56. Ubwami bwa Yesu: Ubutware bwe busobanurwa n’intebe ebyiri zishushanya ubwami bwe bubiri: Intebe y’ubuntu (Abaheburayo 4:16) ishushanya ubwami bw’ubuntu; Intebe y’ubwiza bwe (Matayo25: 31) ishushanya ubwami bw’ubwiza.

    57. Ubwami bw’ubuntu(suite) Ubu bwami ntibuza ku mugaragaro ku buryo wabwerekana ngo nguburiya( Luka 17:20,21) Ni ubwami bw’ukuri, no gukiranuka, bw’amahoro nyakuri,no kwishimira mu Mwuka Wera(Abaroma 14:17) Ni ubwami abizera bose bamaze kujyamo(Abakolosayi 1:13) Gushyirwaho k’ubu bwami ni igikorwa ndakuka, kuko hadashobora kuboneka ikamba nta musaraba(Abaheburayo 2:9)

    58. Ubwami bw’ubwiza(icyubahiro) Ubu buzimikwa icyaha n’ibyacyo bitsembweho burundu (Daniel7:9,10,14) Ni ubwami bw’iteka, bw’amahoro adashira, buzahabwa abera b’Isumbabyose(Daniel 7:27). Ubuzima buri muri Kristo si ubuzima bwuzuye gutsindwa n’ibyiringiro bipfuye Ni ubuzima bwo gukura no gutera imbere turi kumwe n’Umukiza. Ni ubuzima butekanye bw’amahoro nyakuri, bwo gukiranuka no kwihangana, bwuzuye urukundo n’ingeso nziza(Abagalatiya 5:22)

    59. KOKO NTA RINDI ZINA RYAHAWE ABANTU BAKWIRIYE GUKIRIZWAMO URETSE IZINA RYA YESU, MBEGA IZINA RIHEBUJE.

    60. MU BUMUNTU BWA KRISTO TUHAFITE ICYANGOMBWA CYOSE, MU KUBAHO KWACU NIWE BUGINGO BWACU NYAKURI. NIWE MAHORO YACU NYAKURI IMANA BINYUZE MU MWUKA WERA YADUHAYE IDUHE KUBAHO TUZI IRI BANGA. AMENA!

More Related